AMARIRA Y’ABUBATSI KU IBURA RYA SIMA YA CIMERWA AGIYE GUHOZWA

0
49

Guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka abacuruzi ndetse n’abubatsi mu Rwanda bakunze kumvikana bataka kubura sima ikorwa n’uruganda rwa Cimerwa ku masoko ndetse n’aho ibonetse igakosha kuko hari aho agafuka kavuye ku mafaranga 8700 frw kagera ku bihumbi 12 na 13 Frw aho ibashije kuboneka.

Uruganda rwa CIMERWA-Bugarama

Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yatanze igisa n’icyizere ko ibi byabereye nk’inzozi mbi abubatsi byaba bigeye gukurwaho.

Umva uko Ministre Vincent MUNYESHYAKA yabibwiye itangazamakuru.

MINICOM yavuze ko impamvu nyamukuru yakuruye iki kibazo cy’ibura n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ku gicuruzwa cya sima ya cimerwa ari igabanuka rya sima ikorwa n’uru ruganda, ryaturutse mu kuba ngo rwarahagaritse imirimo imwe n’imwe mu rwego rwo gukora isuku mu bikoresho no gushyiramo ikoranabuhanga rishya.

Ubuyobozi bw’uru ruganda rusanzwe rugemura Sima ingana na 55% ku isoko ryo mu Rwanda burizeza ko rushobora kongera umusaruro ukava kuri toni 380,000 ku mwaka ukagera kuri toni 500,000 mu 2018 na toni 600,000 mu 2020 bityo ngo n’igiciro kikagabanuka.

Ubusanzwe Sima ituruka hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Uganda, Tanzania na Kenya ingana na 45% bya sima yose icuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.

Mu gihe sima ya Cimerwa yagabanuka ku isoko bamwe mu bacuruzi burije ibiciro ku buryo butandukanye ariko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hari abacuruzi barenga 30 imaze guhanisha amande y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi ijana (100,000 Frw) n’ibihumbi magana atatu (300,000Frw.)

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here